Tuesday, January 24, 2017

"Ushobora kugerageza amahirwe inshuro nyinshi mubyo ukora bidakunda ariko ikingenzi ni ukudacika intege"

Aya ni amwe mu magambo Grace agiramo inama urundi rubyiruko mu buhamya bwe buto bw'ukuntu yagize amahirwe inshuro imwe akamuhindurira ubuzima.

Aragira ati: Mfite imyaka 24 ndi umukobwa nkaba nararangije kwiga kaminuza(A0) .Mubyukuri mvuka mu muryango ukennye.Buri gihe numvaga ko kubona amahirwe mpuzamahanga hari abo bigenewe cyane cyane nkibwira ko abakire aribo bireba gusa.
Ariko umwaka ushize naje kubona itangazo risaba ubishaka gusaba kwitabira amahugurwa mu gihugu cy'ubudage yerekeye kwihangira umurimo mu ishuri rya DO SCHOOL.

Icyo gihe basabaga ko ukora umushinga ubundi ukawubaha bagasuzuma ko ufite ireme .Nakoze umushinga werekeye ubuhinzi. Ntababeshye numvaga batawufata ariko amahirwe yaransekeye ntoranywa mubantu 45 bagombaga gutoranywamo abandi 20 bagombaga kwitabira ayo mahugurwa mu mujyi wa Berlin. Kubwamahirwe nakoze interview hanyuma nyuma y'ukwezi bambwira ko natsinze banshakira ibyangombwa byose nerekeza mu Budage.

Urwo rugendo rwambereye umugisha kuko nabashije kwiga umushinga wanjye neza bampa nabamfasha kuwunonosora. Nyuma yo kuwutangaza ugashyirwa no ku rubuga rwabo naje kubona umuterankunga anyemerera kumpa amafaranga nzakenera ariko nkawukorera mu gihugu cye. Ubu nyobora umushinga witwa Grow and Farm ukorera muri Zimbabwe.Nibwo tugitangira ariko turateganya kugera kuri byinshi kuko dufite ibyangombwa byose numuterankunga.

Nabakangurira kudacika intege isi yuzuye amahirwe menshi kandi harimo ayawe. Iyo hamwe bidakunze ahandi bizakunda.Urihariye wowe ubwawe Imana yaguhaye ubushobozi bwihariye butandukanye nubwundi ni ahawe rero ho kububyaza umusaruro.

N.B:
• Iyi nkuru yavuye ku rubuga www.ndangira.net ku buhamya mpamo buba kuri iyi website.
• Iyi photo iri hasi ni Grace igihe yari ari muri Budage hamwe na Bagenzi be muri ayo mahugurwa. Ni uwa kabiri wambaye umweru mu bicaye


No comments:

Post a Comment